Mbere yuko utangira ubu bushakashatsi, turakumenyesha ko kwitabira/kugira urahare muri ubu bushakashatsi ari ubushake. Ushobora guhagarika ubushakashatsi kandi singombwa ko amakuru watanze abikwa. Mugihe mukeneye kumenya andi makuru kuri ubu bushakashatsi mbere yuko mwitabira, mushobora kwohereza ibibazo byanyu kuri email ya Dr Emmanuel Rukundo cyangwa kuri email ya Bisrat H. Gebrekidan.
Duha agaciro igihe n’amakuru yanyu ni muri urwo rwego twateganije kubashimira. Dukeneye gutanga amahirwe kuri nimero ishano zizatomborwa yo kubona ikarita cyangwa data zigana n’amadolari makumyabiri (US $ 10). Niba wifuza kwitabira muri iki gikorwa cyo kubona amahirwe yo gutsinda, ku musozo w’ubu bushakashatsi, murasabwa gutanga email cyangwa nimero za telephone kugirango abanyamahirwe bazohererezwe ibihembo byabo. Nyuma ya tombora, abanyamahirwe bazoherezwa ubutumwa bubamenyesha ibihembo byabo kuri email batanze. Emails zose hamwe na nimero za telefoni bizabikwa icyumweru kimwe kugirango igikorwa cyatombora kigende neza ariko nyuma yaho zisasibwa. Amakuru yanyu nta hantu nahamwe azongera gukoreshwa. Nanone, amakuru azabikwa mumutekano hakurikijwe amabwiriza yo kubika amakuru mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.